Uko wahagera

Abapolisi 3 Bishwe Muri Leta ya Louisiana


Abapolisi baribasiwe muri Leta zunze ubumwe z'Amerika
Abapolisi baribasiwe muri Leta zunze ubumwe z'Amerika

Abapolisi batatu bishwe mu mujyi wa Baton Rouge uri muri Leta ya Louisiana muri Leta zunze ubumwe z’Amerika.

Umujyi wa Baton Rouge niwo uheruka kwicirwamo umwirabura Alton Sterling wishwe arashwe n’umupolisi. Ubwo bwicanyi bakurikiwe n’imyigaragambyo yaguyemo abapolisi batanu mu mujyi wa Dallas muri Leta ya Texas.

Amakuru atugeraho nuko abapolisi bandi barindwi bakomeretse.

Muri iki cyumweru Perezida Barack Obama yayoboye ibiganiro byari bigamije guhanahana ibitekerezo k’uburyo barushaho kurinda umutekano no guteza imbere kwizerano hagati y’abaturage n’inzego z’umutekano.

Iyo nama yitabiriwe na ministiri w’ubutabera Loretta Lynch, Guverineri wa leta ya Louisiana John Bel Edwards, n’umuyobozi w’umujyi wa Los Angeles, Eric Garcetti.

Yari yitabiriwe kandi n’abayobozi ba polisi mu mijyi ikomeye ya Leta zunze ubumwe z’Amerika.

XS
SM
MD
LG