Uko wahagera

USA: Urutonde Rushya ku Bagabye Ibitero 9/11


Urutonde rushya rw’amazina y’abashobora kuba bafite aho bahuriye n’abanyarabiya Sawudite bagabye igitero ku italiki ya 11 y’ukwezi kwa 9 mu 2011 i New York n’i Washington, rwagiye ahabona n’ubwo Prezida Barack Obama acyibaza niba raporo y’impapuro 28, ikigizwe ibanga yashyirwa ahagaragara. Iyo Raporo yerekeye uruhare ubuyobozi bw’i Riyadh bivugwa ko bwagize mu gutera inkunga y’amafaranga abagabye ibitero byahitanye abantu bagera mu bihumbi 3.

Iyo nyandiko izwi ku izina rya File 17, irimo amazina arenga 30 y’abantu abenshi bo muri Arabiya Sawudite, babonanye cyangwa bavuganye byibura n’umwe mu bayobeje indege zitwara abagenzi zahanukiye ku minara y’ubucurizi i New York no kuri Pentagone inaha i Washington.

Mu bayobeje izo ndege, 19 ni abanyarabiya Saudite. Imiryango y’impirimbanyi, isaba ko inyandiko ikigizwe ibanga ishyirwa ahagaragara.

Amenshi mu makuru hashize imyaka azwi, ariko ihurizo, rikaba n’ikintu gikomeye Leta zunze Ubumwe ikeneye kumenya, riracyari urugare rwa Arabiya Saudite mu bitero byo ku italiki ya 11 y’ukwezi kwa cyenda mu 2001. Guverinema ya Arabiya Saudite yagiye isubiramo ko nta kuri, kuri mu bivugwa.

Raporo yanyuma ya komisiyo ya kongre y’Amerika, yashyizweho kugira ngo isuzume iby’ibyo bitero, yanzuye ko, nta kimenyetso cyerekana ko, guverinema ya Arabiya Saudite nk’igihugu cyangwa abategetsi bo mu nzego zo hejuru, bahaye amafaranga umutwe wa al-Qaida,wagabye ibyo bitero.

XS
SM
MD
LG