Uko wahagera

USA: Imyaka 240 y'Ubwigenge


Kuri uyu wa kane taliki 4 ukwezi kwa 7 umwaka wa 2016, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, zizihije isabukuru y’imyaka 240 zihawe ubwigenge n’Ubwongereza. Ni umunsi w’ikiruhuko incuti n’abavandimwe baraterana bagasangira inyama zokeje. Hakorwa kandi akarasisi hagaturitswa n’imiriro y’amabara yose mu mpande zose z’igihugu.

Perezida Barack Obama, arakira imiryango y’abasilikare basangire inyotse kuri perezidanse y’Amerika. Haraba n’igitaramo gikoreshwa n’abahanzi Kendrick Lamar na Janelle Monae. Imvura n’itagwa nk’uko abahanga mu by’ibihe basanga bishoboka, abantu barabasha kwihera ijisho imiliro cy’amabara yose iri buturikirizwe mu mujyi wa Washington DC. Ariko igikorwa icy’ingenzi kuri uyu munsi, kirabera hepfo gato ya perezidansi y’Amerika, ku nzu y’ububiko bw’inyandiko.

Aho niho ijambo ryo gutangaza ubwigenge ryateguriwe na Thomas Jefferson nyuma riza kwemezwa na kongere y’Amerika ku italiki ya 4 y’ukwezi kwa 7 mu mwaka w’1776. Jefferson yabaye perezida wa gatatu w’Amerika.

Amwe mu magambo yanditsemo agira ati: “Dufata ko ukwo kuri, ari ikimenyetso ubwacyo, ko abantu bose baremwe bangana, ko umuremyi wabo yabahaye uburenganzira budakuka, kandi muri bwo harimo ubureba ubuzima, ukwishyira ukizana no guharanira ibyishimo”.Izo ni zimwe mu nkingi igihugu gishingiyeho.

Kuri uyu munsi w’ikiruhuko cy’umunsi w’ubwigenge, nk’uko ibihe byagiye bisimburana, iryo jambo ryatangaje ubwigenge risomerwa ku rubaraza rw’iyo nzu y’ububiko bw’inyandiko.

Imbere mu nzu, harimo inyandiko y’umwimerere, iri kumwe n’itegekonshinga hamwe n’itegeko rireba uburanganzira bw’ikiremwa muntu kugirango buri wese yihere ijisho.

XS
SM
MD
LG