Uko wahagera

Abatalibani Bishe Abapolisi 40 i Kabul


Abatalibani b’abiyahuzi bateze bombe zikubita zimwe mu modoka za polise mu murwa mukuru wa Afuganisitani Kabul, kuri uyu wa kane. Abashinzwe umutekano 40 barahaguye, abandi benshi bataramenyekana umubare barakomereka. Izo modoka zari zitwaye abari bagiye guhabwa imyitozo.

Abategetsi muri Afuganisitani, bemejeye ko ibisasu byaturitse bikurikiranye. Ababonye ibyabaye babwiye Ijwi ry’Amerika ko babonye abapolisi bakuraho imirambo bajyana n’abakomeretse.

Perezida Ashraf Ghani, yamaganye icyo gitero cy’iterabowba, acyita “icyaha cyibasiye inyoko muntu”. Yategetse minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu gushaka amakuru y’ukuntu igikorwa cyo gutwara abo bapolisi bari bagiye mu myitozo cyateguwe, kandi yijeje ko hari ibikorwa bizakurikiraho, igihe yasanga byarateguranywe uburangare.

Abapfuye bari kuri muri za bisi bajya i Kabul bavuye mu ntara ya Maidan Wardak iri mu burasirazuba bwo hagati mu gihugu cya Afuganisitani. Bari bagiye mu munsi mukuru usoza ukwezi kw’igisibo cy’abayisilamu, Ramazani.

Abatalibani bigambye ko aribo bagabye icyo gitero.

XS
SM
MD
LG