Uko wahagera

Boko Haram Yishe Abantu 10 muri Kameruni


Abantu 10 bahitanywe n’igitero cy’iterabwoba mu majyaruguru ya Kameruni ejo kuwa gatatu.

Umwiyahuzi wo mu mutwe w’abajihadist, Boko Haram, yaturikije bombe yari bambariyeho, hanze y’umusigigi muri icyo gihugu cyo mu burengerazuba bw’Afurika hafi y’umupaka n’igihugu cya Nijeriya.

Icyo gitero kibaye igihe gito nyuma y’uko abahatuye barimo gufata ifunguro ry’umugoroba muri iki gisibo cya Ramazani.

Abenshi mu bahitanywe n’icyo gitero, bari mu itsinda ryo mu karere rifite inshingano zo guhangana n’abarwanyi ba Boko Haram. Ugabye igitero ni umwana w’umuhungu nk’uko bivugwa na polisi yo mu karere.

Boko Haram yibasiye abasivili mu bitero byayo by’inyeshyamba muri Kameruni. Muri icyo gihugu, uwo mutwe wanakoresheje abana b’abakobwa b’abangavu mu bitero by’ubwiyahuzi bikoreshwamo bombe kugirango bice abantu benshi icyarimwe.

Uwo mutwe wagabye ibitero muri Nijeriya, aho ukomoka. Wagabye ibitero no mu bihugu bituranye aribyo Cadi, Nijeri na Kameruni muri iyi myaka irindwi ishize, mu ntego wihaye wo gushyiraho leta idakuka ya kiyisilamu. Abantu barenga 15,000 barishwe abandi miliyoni 2 bataye ibyabo muri ibyo bihugu bine.

Boko Haram yagiranye igihango n’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu mu mwaka ushize. Gusa, imikoranire yawo n’abarwanyi bo muri Iraki no muri Siriya ntizwi

XS
SM
MD
LG