Uko wahagera

Kagame Asaba Urubyiruko Kwirinda Abanyamahanga


Paul Kagame
Paul Kagame

Mu ijambo yagejeje ku rubyiriko ruhagarariye abandi hirya no hino mu gihugu Perezida w'u Rwanda Paul Kagame yabasabye kuba aba mbere mu guhangana n'ibibazo byugarije igihugu. Cyokora, ntiyatomoye ibyo bibazo kimwe ku kindi.

Perezida Kagame ntiyeruye igihugu runaka ariko yavuze ko abihaga kunenga imiyoborere y'u Rwanda magingo aya na bo iby'iwabo byabayobeye ku buryo abaturage batangiye kwamagana ubutegetsi bw'ibyo bihugu.

Mu mvugo yiseguyeho ko ishobora gufatwa nko gushinyagura, bwana Kagame yavuze ko yishimiye ibiri kuba kuri abo bategetsi. Abo yakunze kuvuga mumarenga ,yavuze ko bajyaga baza gushikisha urubyiruko amatike y'indege ngo babateshe kuba abanyarwanda .

Perezida Kagame yasabye urubyiruko mbere ya byose kubanza kuba abanyarwanda. Ari mu karere ka Gasabo, Bwana Kagame yasabye urubyiruko ubufatanye budasanzwe mu kubaka igihugu. Uru rubyiruko ruhagarariye abandi mu nzego z'ibanze hirya no hino mu gihugu bagera ku 2000. Bari bamaze ibyumweru bibiri mu ntara y'amajyepfo mu itoreroryahawe izina ry'Inkomezamihigo.

XS
SM
MD
LG