Uko wahagera

Rwanda: Umwanda Wateje Cholera muri Karongi


Amazi y'i Kivu yateje Cholera i Bwishyura
Amazi y'i Kivu yateje Cholera i Bwishyura

Mu karere ka Karongi mu ntara y’uburasirazuba bw’u Rwanda mu murenge wa Bwishyura, haravugwa umwanda ukabije. Uwo mwanda ni wo ufatwa nka nyirabayaza yateje icyorezo cya Cholera.

Abaturage bo muri ako karere beretse Ijwi ry'Amerika ko nta bwiherero bafite kubera batuye ahantu bagomba kwimurwa.

Abo baturage baravuga ko kubera kubura ubwiherero iyo imvura iguye, ikukumbira umwanda mu kiyaga cya Kivu kandi bakoresha ayo mazi haba kuyanywa ndetse n'indi mirimo.

Ubuyobozi bw'akarere ka Karongi ndetse n'ibitaro bemeza koko ko icyorezo cya Cholera cyatewe n'amazi yo mu kiyaga cya Kivu.

Ubuyobozi bw'akarere buravuga ko bwafashe ingamba zo kubuza icyo cyorezo gukwirakwira bushakira abaturage amazi meza.

Umunyamakuru wa radiyo Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa wageze mu duce twari twibasiwe na Cholera aremeza ko nta mazi aragera ku baturage

Yasanze abaturage bakivoma amazi y'ikiyaga cya Kivu kandi ko nta bwiherero barabona.

Kutagira ubwiherero bituma, bituma mu bisambu haruguru y'i Kivu imvura yagwa igakumbira mu Kivu kandi ari yo mazi banywa.

Ubuyobozi bw'umurenge wa Bwishyura ahagaragara icyo kibazo, buravuga ko burimo gufatanya n'abagomba kwishyura abaturage ku buryo bizarangirana n'ukwezi kwa kalindwi ikibazo cyakemutse.

Inkuru y'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:26 0:00

XS
SM
MD
LG