Uko wahagera

EURO 2016: Ubufaransa Butahanye Atatu


Umufaransa Olivier Giroud amaze gutsinda igitego cya mbere cy'imikino ya Euro 2016
Umufaransa Olivier Giroud amaze gutsinda igitego cya mbere cy'imikino ya Euro 2016

Ikipe y’igihugu y’Ubufaransa yatsinze umukino wo gufungura imikino ya nyuma y’igikombe cya 15 cy’Ubulayi mu mupira w’amaguru - Euro-2016 – yatangiye kuri uyu wa gatanu i Paris mu Bufaransa.

Igitego cy’umukinyi Dimitri Payet ku munota wa 89 n’icyo cyahiye itsinzi y’ibitego 2-1 mu mukino wayihuje na Rumaniya.

Umufaransa Olivier Giroud niwe watsinze igitego cya mbere cy’Ubufaransa ku munota wa 57 ariko Rumaniya iza kucyishyurwa ku munota wa 78 kuri penaliti yatsinzwe Bogdan Stancu.

Ikipe y’Ubufaransa ubu niyo iyoboye itsinda A. Indi mikino yo muri iryo tsinda iteganyijwe kuri uyu wa gatandatu hagati y’Ubusuwisi na Albaniya.

Na none kuri uyu wa gatandatu mu itsinda B, Pays de Galles irahura na Slovakia, Ubwongereza bukine n’Uburusiya.

Amakipe yose ari mu irushanwa bwa mbere ni ay’ibihugu 24.

XS
SM
MD
LG