Uko wahagera

Kigali: Impanuka y'Ikamyo Yahitanye Barindwi


Mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu mu mujyi wa Kigali habereye impanuka ikomeye yahise ihitana abantu barindwi ikomeretsa abandi icyenda naho ibinyabiziga 12 birangirika

Umuvugizi wa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda Superintendant JMV Ndushabandi yemereye Ijwi ry'Amerika ko ayo makuru ari yo.

Yavuze ko impanuko yatewe n'ikamyo yo mu bwoko bwa benzi yaturukaga I Nyanza yikoreye umucanga ibura feri ni ko kugonga izindi modoka

Iyi mpanuka yabereye ahazwi nka Kicukiro centre. Superintendant JMV Ndushabandi yavuze ko abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bikuru bya Kaminuza CHUK aho bari gukurikiranwa.

Ababibonye bikiba baravuga ko imibare y'abapfuye ishobora kwiyongera kuko hari abakomeretse bikabije

XS
SM
MD
LG