Uko wahagera

Somaliya Ikeneye Ubufasha Bwo Kwakira Impunzi


Perezida Sheikh Mohamudwa Somaliya asura inkambi ya Dadaab mu gihugu cya Kenya
Perezida Sheikh Mohamudwa Somaliya asura inkambi ya Dadaab mu gihugu cya Kenya

Prezida wa Somaliya arashaka umugambi wafasha abanyasomalia barenga 300,000 byitezwe ko bazasubira mu gihugu igihe Kenya yafunga inkambi y’impunzi ya Dadaab.

Perezida Hassan Sheikh Mohamud ibyo yabivuze kuri uyu wa mbere, ubwo yari abaye perezida wa mbere uri ku butegetsi wa Somaliya usuye uburasirazuba bwa Kenya, ahari inkambi y’impunzi iruta izindi mu bunini ku isi.

Sekereteri w’ubutegetsi bw’igihugu wa Kenya Joseph Nkaissery, umwe mu bategetsi benshi ba Kenya bakiriye Mohamud i Dadaab, yemeje icyemezo cya guverinoma cyo gufunga inkambi imaze imyaka 25 n’ubwo ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku mpunzi HCR hamwe n’abandi batakambye ko iyo nkambi idafungwa.

Nkaissery yagize ati:“Kenya yiyemeje gufunga iyo nkambi. Ni icyemezo twafashe kandi tuzafatanya na guverinema ya Somaliya na HCR kugirango muzatahuke amahoro”.

Mohamud yavuze ko izo mpunzi zigomba kugaruka mu gihugu cyazo. Ashaka ko Somaliya yitegura kuzakira.

Iby’uzishyura uburyo buzahabwa impunzi zimaze gutahuka ntibirasobanuka. Ibyo birimo amacumbi, ibyerekeye uburezi, ndetse n’ubuzima.

Prezida wa Somaliya yavuze ko ashima inkunga ya Kenya kuba yarakiriye impunzi igihe kirekire nk’icyo, ariko ko umunsi umwe iyo nkambi abanyasomaliya bari mu nkambi bagasubira iwabo gufasha gusana igihugu cyabo.

XS
SM
MD
LG