Uko wahagera

Kigali: Abaturage Ntibasobanurirwa Ibyo Kwimurwa


Rwanda
Rwanda

Umugi wa Kigali watangiye igikorwa cyo gushyira ibimenyetso ku mazu, ari mu duce tw’amanegeka, abahatuye bagasabwa gukiza amagara yabo bakimuka ahantu hatarabateza ibibazo.

Iki cyemezo cyaje nyuma mu minsi ishize, humvikanye hirya no hino imvura ikaze, yahitanye ubuzima bwabarenga 50 baguye mu gihugu hose no mu mugi wa Kigali barimo . Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 5, ni bwo hagiye hagaragara ikimenyetso cyo gukuba cyandikishijwe irangi ry’umutuku abaturage bise Towa.

Ubuyobozi bw;umugi wa Kigali bwemeza ko izo nyubako zashyizweho ikimenyetso ba nyirazo bagomba kuba bimutse mbere y’uko amazi abatwarira ubuzima. N'ubwo abaturage babimenyereye ko ahashyizwe icyo kimenyetso biba bisobanura ko basabwa kwimuka, abo nasanze ku musozi wa Kigali babwiye Ijwi ry’Amerika ko babonye abantu babandikira ku mazu yabo ariko ibizakurikiraho batabizi.

Ubutegetsi bw’u Rwanda busaba abaturage cyane cyane abo mu mujyi Kigali kudatekereza cyane ibyo bazahomba mu gihe bimutse, kuko ubuzima bwabo buri mu kaga. Imvugo z’abayobozi b’umugi wa Kigali, ntizeruye ngo zivuge uko iki gikorwa cyizashyirwa mu bikorwa. Hari ubwo humvikana abayobozi bavuga mu matangazo ashyirwa mu bitangazamakuru ko icyo kimenyetso kizwi nka Towa, kitagamije kwirukana abantu. Abandi bayobozi bakumvikana ko icyo kimenyetso gisaba abaturage cyane cyane abifite kwimuka badategereje ko bagerwaho n’ibiza.

Igisubizo cyatanzwe n’umuyobozi w’umugi wa Kigali w’ungirije ushinzwe ubukungu Busabizwa Parfait nticyatanze igisubizo gihamye abaturage bari bategereje. Umugi wa Kigali wemeza ko nta muturage uzahutazwa mu kwimuka, gusa na none uyu mugi utangaza ko kugeza ubu udafite ingengo y’imari yo kwishyura abaturage batuye mu manegeka. Umugi wa Kigali ubarura bangana na 30 ku ijana batuye mu manegeka

XS
SM
MD
LG