Uko wahagera

Siriya: Abasivili Ibihumbi Bagoswe n’Imirwano


Kuri uyu wa mbere impungenge zirushijeho kwiyongera ku maherezo y’impunzi z’abasivili ibihumbi mirongo bataye ibyabo muri Syria. Ubu, abenshi muri abo bantu bagotewe mu mirwano mu bice by’amajyaruguru y’igihugu mu mujyi wa Aleppo.

Iminsi myinshi y’ubushyamirane hagati y’abacisha make n’imitwe y'abarwanyi ba kiyisilamu hamwe n’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu bwiyongereye kandi bugakaza ubukana mu bitero byo kwihimura mu mijyi ibiri yo ku mupaka, byazitiye ibikoresho ku barwanya ubutegetsi byaturukaga muri Turukiya.

Urubamba rw’urugaga rurimo indege z’intambara za Turukiya n’iz’Amerika hamwe n’abarwanyi b’Abakurude bari mu mutwe wiyemeje kurinda abaturage witwa "People’s Protection Units", bafatanyije urwo rugamba mu karere gafite hagati ya kilometero 25 na 55.

Umuvugizi w’Abakurude avuga ko bafunguye imihanda kugirango abasivili bagera ku bihumbi bitandatu bahunga babashe kugera mu gice cyo ku mupaka w’igihugu cyabo ahitwa Afrin.

Abategetsi ba Turukiya bavuga ko indege zabo n’ibisasu bya rutura byakubise ibirindiro byinshi by’umutwe wa Leta ya Kiyisilamu muri iyi minsi itatu ishize. Harimo ahantu hane hari Katyusha zitera za roketi n’ahandi habiri habitse intwaro. Ni nyuma y’uko abajihadiste ku italiki ya 27 n’iya 28 z’uku kwezi kwa 5 barashe za roketi k’umupaka zikubita mu ntara yo mu majyepfo ya Gaziantep no mu mujyi wa Kilis.

XS
SM
MD
LG