Abantu barenga 20 bahitanywe na bombe i Baghdad nyuma y’uko abarwanyi ba kiyisilamu baturukije amabombe mu mujyi wa Bagdad no mu nkengero zawo kuri uyu wa mbere. Ibyo bitangazwa n’abategetsi bo muri polisi.
Abakoresha iterabwoba ba Leta ya Kiyisilamu bigambye ko aribo bagabye ibyo bitero bibiri. Babivuze igihe gito izo bombe zimaze guturika mu gihe Iraq yarimo kwihimura kuri uwo mutwe wa Leta ya Kiyisilamu mu mujyi wa Fallujah hanze ya Bagdad.
Bombe zashegeshe igihugu kuri uyu wa mbere zatewe mu gice gituwe n’abashiyite cya Shaab mu majyaruguru ya Bagdad zahitanye abantu 11 zikomeretsa abandi babarirwa muri mirongo ubwo umwiyahuzi yanyujije imodoka yarimo bombe kuri bariyeri hafi y’akarere gakorerwamo ubucuruzi.
Indi bombe y’umwiyahuzi yahitanye abantu batandatu ikomeretsa abandi bagera kuri 20 ubwo yayiturikirizagaho hafi ya sitasiyo ya polise i Tarmiyah ahiganje Abasuni mu majyaruguru ya Baghdad.
Igitero cya nyuma cya bombe y’umwiyahuzi wari utwaye ipikipiki yayiturikirijeho mu mujyi wa Sadr mu gice gituwe ahanini n’Abashiyite. Yahitanye abantu 3 ikomeretsa abandi 10.
Umutwe wa Leta ya Kiyisilamu mu itangazo washyize ku rubuga nkoranyambaga wigambye ko ariwo wagabye ibyo bitero ku Bashiyite b’abayisilamu mu mujyi wa Sadr na Shaab.