Uko wahagera

Abasilikare ba ONU 5 Biciwe muri Mali


Abasilikare 5 ba ONU bari mu butumwa bwo kubungabunga umutekano mu gihugu cya Mali biciwe mu gitero cy’ejo ku cyumweru undi arakomereka.

Amakuru dukesha ONU n’uko icyo gitero cyabaye muri Mali rwagati ubwo abasilikare bakomoka muri Togo bamwe mu bagize umutwe w’ingabo uhuriwemo n’ibihugu byinshi uzwi kw’izina rya MINUSMA, bari mu ikamyo bageze mu bilometero hafi 30 uvuye ahitwa Sevare mu burengerazuba bwa Mali. Nta mutwe w’abarwanyi wari wavuga ko ariwo wagabye icyo gitero.

Abinyujije k’umuvugizi we, umunyamabanga mukuru wa ONU Ban Ki-moon yamaganye icyo gitero. Yavuze ko ari iterabwoba kandi ko ari kimwe bikomeye bibangamiye amahoro n’umutekano by’igihugu cya Mali.

Umunyamabanga mukuru wa ONU yahaye ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro imiryango y’abasilikare b’amahoro batanu bapfuye baharanira amahoro hamwe na guverinema n’abaturage ba Togo nk’uko bigaraga mu itangazo rya ONU.

Igitero nk’icyo kuwa gatanu cyahitanye abasilikare ba Mali batanu gikomeretsa abandi bane ubwo imodoka yabo yakubitaga kuri mine mu majyaruguru y’igihugu noneho bakaza kuraswa n’abagabye gitero batamenyekanye.

Nyuma y’igitero cyo ku cyumweru, umubare w’abasilikare b’amahoro biciwe ku rugamba muri Mali, wiyongereye ugera kuri 64. Ibi byatumye ONU ivuga ko ariho hantu abasilikare b’amahoro ba ONU babangamiwe cyane bari mu butumwa kurusha ahandi ku isi.

XS
SM
MD
LG