Uko wahagera

Ikipi Real Madrid Yageze Mu Butaliyani


Real Madrid yageze i Milan
Real Madrid yageze i Milan

Ikipi ya Real Madrid yasesekaye mu mujyi wa Milan mu gihugu cy’Ubutaliyani, aho izakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’amakipe yabaye ayambere ku mugabane w’Ubulayi bita Champions League.

Uwo mukino uzahuza Real Madrid na Atletico Madrid yombi yo muri Espagne kuri uyu wa gatandatu.

Inkuru ivugwa cyane mbere yuko uwo mukino uba, n’amakuru yuko umukinyi Cristiano Ronaldo ashobora kuba yaravunikiye mu myitozo yabaye kuwa kabili, ubwo yasohokaga mu kibuga acumbagira.

Ikipi ya Real imaze gutsindira igikombe cya Champions League inshuro 10 zose, kuri uyu wa gatanu nibwo yageze mu Butaliyani. Ayo makipe yaherukaga guhura ku mukino wa nyuma mu mwaka wa 2014 I Lisbon mu gihugu cya Portugal.

XS
SM
MD
LG