Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika, umugenzuzi mukuru wa minisiteri y’ububanyi n’amahanga yarangije raporo ye ku mikorere ya Hillary Clinton mu rwego rw’itumanaho igihe yari minisitiri w’ububanyi n’amahanga kuva mu 2009 kugera mu 2013.
Umugenzuzi mukuru yemeza ko Hillary Clinton, ndetse n’abandi bamubanjirije, batigeze bubahiriza amabwiriza y’umutekano iyo bakoreshaga aderesi ya imeyeli zabo bwite mu rwego rw’akazi.
Hillary Clinton, urimo wiyamamariza kuba perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, yamye avuga ko nta tegeko yishe.