Uko wahagera

Perezida Obama n'Ikirwa cya Okinawa


Perezida Obama
Perezida Obama

Perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Barack Obama, yaraye ageze mu Buyapani. Ejo nimugoroba na minisitiri w’intebe w’Ubuyapani Shinzo Abe. Uyu munsi, bombi baraba bari mu nama y’ibihugu birindwi bya mbere bikize ku isi, G7, ari byo Leta zunze ubumwe z’Amerika, Ubuyapani, Ubwongereza, Ubufaransa, Ubudage, Ubutaliyani na Canada.

Perezida Obama agomba kandi gusura umujyi wa Hiroshima. Ni we mukuru w’igihugu cya Leta zunze ubumwe z’Amerika wa mbere na mbere usuye Hirshima, umujyi Amerika yarasheho bwa mbere intwaro kirimbuzi -bombe atomique- mu 1945. Amerika ivuga ko yahitanye abantu ibihumbi 70. Naho Ubuyapani bwo bukavuga ko bombe atomique ya Hiroshima yahitanye abantu ibihumbi 140.

Leta zunze ubumwe z’Amerika ifite mu Buyapani ibigo bya gisilikali 23, birimo abasilikali b’Amerika ibihumbi 53, imiryango yabo igizwe n’abantu ibihumbi 43, n’abakozi b’abasivili ibihumbi bitanu muri ibyo bigo bya gisilikali.

XS
SM
MD
LG