Uko wahagera

Obama Yakiranywe Urugwiro Muri Vietnam


Perezida wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika Barack Obama yakiranywe urugwiro mu gihugu cya Vietnam, aho ari mu ruzinduko rw’icyumweru ku mugabane wa Aziya.

Ibyo bihugu uko ari bibiri byakomeje kuba abanzi nyuma y’intambara byarwanye. Perezida Obama yakiriwe mu byubahiro bigenerwa umukuru w’igihugu na mugenzi we wa Vietnam Tran Dai Quang mu ngoro y’umukuru w’igihugu mu murwa mukuru Hanou

Abakurikiranira hafi ibya politike bemeza ko bibaye ubwambere ibihugu byombi bigira umubano mwiza nkuko bimeze ubu.

Umuyobozi w’ungirije w’umutekano mu gihugu w’Amerika Ben Rhodes yavuze ko uruzinduko rwa Perezida rugamije kunoza umubano hagati y’ibihugu byombi.

Perezida Obama azava muri Vietnam yerekeza mu Buyapani aho azaba umukuru w’igihugu wa mbere wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika ukiri k’ubutegetsi usuye agake ka Hiroshima.

Hashize imyaka 71 Amerika igabye igitero ikoresheje intwaro kirimbuzi (Atomic Bomb) ku mujyi wa Hiroshima mu ntambara ya kabiri y’Isi.

Icyo giterano cyahitanye abantu benshi ndetse kugeza n’ubu abantu bahavukira bakomeje guhura n’ingaruka z’icyo gitero.

XS
SM
MD
LG