Uko wahagera

Intumwa za EU Zasuye Gereza ya Muhanga


Umuyobozi wa gereza ya Muhanga Bwana Christophe Rudakubana, avugana n'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda biganjemo abo mu bihugu by’iburayi
Umuyobozi wa gereza ya Muhanga Bwana Christophe Rudakubana, avugana n'abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda biganjemo abo mu bihugu by’iburayi

Abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda biganjemo abo mu bihugu by’iburayi batandatu, basuye gereza ya Muhanga iherereye mu ntara y’Amajyepfo, bagamije kwirebera imibereho y’abagororwa, n'uburyo bafashwa mu bigendanye n’ubutabera.

Usibye gusura ibikorwa binyuranye bikorerwa muri iyo gereza, abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, basabye ubuyobozi bwa gereza ko ubutaha bwazabaha uburenganzira bagatembera gereza yose uhereye hanze ndetse bakagera n’imbere.

Izi ntumwa z’abahagaraariye ibihugu byabo mu Rwanda, zari zirangajwe imbere na Ambasaderi Michael Ryan, uhagarariye umuryango w’ibihugu by’ubumwe bw’iburayi. Batemberejwe ibikorwa binyuranye bikorerwa muri gereza ya Muhanga ndetse banibonera uburyo abagororwa bamwe batifite, baza guhabwa ubufasha n’abanyamategeko baturuka mu miryango itegamiye kuri Leta.

Umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’iburayi n’igihugu cy’Ubuholandi byumwihariko bifata umwanya wa mbere mu gufasha urwego rw’ubutabera, gusa uwari uhagarariye umuryango w’ubumwe bw’ibihugu by’uburayi yerekanye ko atishimiye uburyo batahawe rugari ngo binjire muri gereza imbere basure abagororwa bose .

Umuyobozi wa gereza ya Muhanga Bwana Christophe Rudakubana yavuze ko batigeze banga ko abashyitsi binjira muri gereza ko ahubwo byatewe nuko uruhusa basabye rwabemereraga gusura gereza hanze yayo.

Gereza ya Muhanga icumbikirye abagororwa bagera ku bihumbi 4,000, biganjemo abakoze ibyaha bya Jenoside.

XS
SM
MD
LG