Uko wahagera

Indege Ya EgyptAir Yaguye Muri Mediterani


Imiryango yababuze abamo mu ndege EgyptAir yari ivuye I Paris yerekeza I Cairo mu Misiri
Imiryango yababuze abamo mu ndege EgyptAir yari ivuye I Paris yerekeza I Cairo mu Misiri

Indege ya EgyptAir yaburiwe irengero ivuye I Paris yerekeza I Cairo mu Misiri yazimiriye mu nyanja ya Mediterani.

Kugeza ubu abayobozi b’ibyindege ntibarashobora kwemeza niba iyo mpanuka yatewe n’impamvu tekenike cyangwa yahanuwe n’abakora iterabwoba.

Iyo ndege yari itwaye abantu 66.

Sosiyete ya EgyptAir ivuga ko radari yatangiye kubura ibipimo byi’yo ndege yo mu bwoko bwa Airbus A320 mu masaha munani n’igice za mugitongo ubwo yari iri kugurukira ku butumburuke bwa metero 11 278, imaze iminota mike yinjiye mu kirere cya Misiri.

Perezida Francois Hollande w’Ubufaransa yabwiye itangazamakuru ko igihugu cye kirimo gukorana na Misiri n’Ubugereki mu bikorwa by’ubutabazi.

I Cairo, ministiri ushinzwe iby’indege yavuze ko impamvu nyayo yateye iyo mpanuka itaramenyekana. Yasabye abantu kwirinda ibihuha kugeza amakuru nyayo ku cyatumye iyo ndege izimira amenyekanye.

XS
SM
MD
LG