Uko wahagera

U Rwanda Rwahakanye Ko Rwirukanye Impunzi


Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyentwari
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyentwari

Leta y’u Rwanda irahakana ko itigeze yirukana impunzi z’abarundi k’ubutaka bwayo, ahubwo ko yasabye Abarundi badafite ibyangombwa bibemerera kuba mu Rwanda, gusubira iwabo bakazagaruka babifite.

Ibi n'ibitanganzwa na guverineri w’Intara y’Amajyepfo Alphonse Munyentwari mu kiganiro yagiranye n'abanyamakuru.

Akarere ka Gisagara mu ntara y’ Amajyepfopfo,kamaze gusubiza iwabo abarundi barenga 1,200.

Abarundi bagera hafi 2,000 nibo babarurwa mu karere ka Gisagara, akarere gahana imbibi n’igihugu cy’Uburundi bivugwa ko bari batuye mu Rwanda mu buryo budakurikije amategeko.

Guverineri Munyentwari yabwiye itangazamakuru ko Abarundi badafite ibyangomba basabwe gusubira iwabo kugirango bazagaruke bafite ibyangombwa byuzuye.

Munyentwari yemeza ko batigeze birukana Abarundi baba mu Rwanda ahubwo basabye abatubahirije amategeko gutaha.

Guverineri yasobanuye ko Abarundi basubijwe iwabo, ari abagenda binjira mu Rwanda ariko bakambukira ahantu hatari imipaka izwi. Benshi muri bo ngo baba baje gushakisha akazi mu Rwanda.

Uyu muyobozi avuga ko abandi Barundi badakwiye kugira impungenge ku mitungo yabo baba barasize mu Rwanda.

Munyentwari yavuze ko mbere yuko Abarundi badafite ibyangomba basabwa gusubira iwabo, babanje kubiteguzwa n’inzego zibanze.

Ikindi avuga nuko babanje kubabaza niba baraje mu Rwanda bahunze igihugu, kugirango bashyikirizwe ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi ribamenye.

Munyentwari yavuze ko mu basabwe gutaha nta numwe wigeze aza mu Rwanda ku mpamvu z’ubuhunzi, ko bose bahisemo gusubira iwabo kujya gushakisha ibyangombwa.

Umuyobozi w'Intara y'amajyepfo avuga ko igikorwa cyo kwirukana abanyamahanga baba mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kitareba Abarundi baba mu Rwanda gusa, nubwo mu ntara ayoboye aribo benshi bahiganje.

Abasabwe gusubira iburundi kujya gushaka ibyangomba, abenshi bari bamaze imyaka irenga ibili mu Rwanda ndetse hari na bamwe bari bahamaze hafi imyaka 20.

Igikorwa cyo gusaba Abarundi batagira ibyangombwa gusubira iwabo, ntikishimiwe n’abayobozi b’Uburundi, ku buryo hari bamwe babifata nk’ubushotoranyi Abanyarwanda bakorera Abarundi.

Guverineri Munyentwari we avuga ko amagambo nkayo atabuza igihugu gukora ibyo gisabwa n’amategeko.

XS
SM
MD
LG