Muri Afurika y’Epfo, umuvugizi w’ishyaka riri ku butegetsi ANC aratunga agatoki leta zunze ubumwe z’Amerika kwivanga no gushaka gutobera inzego zitorewe n’abaturage, nubwo abayobozi muri guverinoma batemeranya n’ibivugwa n’ishyaka.
Zizi Kodwa ibi abitangaje nyuma y’inkuru yasohotse mu kinyamakuru cyo mu Bwongereza Sunday Times, ivuga ko biro bishinzwe ubutasi by’Amerika CIA byafashije leta yabagashakabuhake guta muri yombi Nelson Mandela mu mwaka wa 1962.
Icyo kinyamakuru cyanditse ko ayo makuru kiyakesha uwahoze ari umukozi wa CIA utakiriho wiyemereye ko Amerika icyo gihe yafataga Mandela nk’umuntu ushyigikiye amatwara ya gikomuniste.
Ayo makuru niyo umuvugizi w’ishyaka ANC ahera ho avuga ko Amerika yivanga muri politike z’ibihugu.
Yagize ati “Tumaze kwibonera muri iyi minsi uburyo guverinoma iyobowe na ANC ikomeje kubangamirwa.”
Kodwa avuga ko hashize iminsi higaragaza imigambi igamije guhirika ubutegetsi buriho muri Afurika y’Epfo.
Ibivugwa na Kodwa byahise byamaganwa na Ministeri y’Ububanyi n’amahanga. Mu kiganiro na Radiyo Ijwi ry’Amerika Clayson Monyela yavuze ko ibivugwa na bwana Kodwa ari ibitekerezo bye bwite, atari ibya guverinoma.
Monyela yavuze ko umubano hagati y’igihugu cye na Leta zunze ubumwe z’Amerika wifashe neza