Uko wahagera

Umunyarwanda Yakatiwe Burundu muri Suede


Urukiko mu gihugu Suede rwakatiye umunyarwanda Claver Berinkindi igifungo cya burundu nyuma yo guhamwa n’ibyaha bya Jenoside yakorewe mu Rwanda mu mwaka wa 1994.

Mu myanzuro yarwo urukiko rwavuze ko Berinkindi w’imyaka 61 yagize uruhare mu bwicanyi bwakorewe mu cyahoze ari komine Muyira mu majyepfo y’u Rwanda.

Amakuru dukesha ibiro ntaramakuru Associated Press avuga ko Berinkindi yategetswe gutanga impozamarira ku barokotse Jenoside n’imiryango yababuze abamo ingana n’amadolari 110,000.

U Rwanda rwari rwasabye ko Berinkindi yoherezwa mu Rwanda akaba ariho aburanira ariko kuba yari yarabonye ubwenegihugu bwa Suede, icyo gihugu cyahisemo kumuburanisha. Berinkindi yageze muri Suede mu mwaka wa 2002. Hashize imyaka 10 abonye ubwenegihugu bwa Suede.

Berinkindi abaye umunyarwanda wa kabiri ukatiwe n’urukiko muri Suede ku byaha bya Jenoside yakorewe mu Rwanda. Undi nawe wahamijwe gufungwa burundu ni Stanislas Mbanenande.

XS
SM
MD
LG