Uko wahagera

Ibiganiro Hagati ya Leta n'Abazunguzayi mu Rwanda


Umugore w'umuzunguzayi wishwe n'abashinzwe umutekano mu mujyi wa Kigali azira ubucuruzi bw'akajagari.
Umugore w'umuzunguzayi wishwe n'abashinzwe umutekano mu mujyi wa Kigali azira ubucuruzi bw'akajagari.

Ubutegetsi bw'u Rwanda bwatangiye ibiganiro n'abacuruza mu kajagari bazwi nk'abazunguzayi mu mujyi wa Kigali.

Ubutegetsi buravuga ko bushaka kurandura ubu bucuruzi bukabumbira aba bacuruzi mu makoperative bakajya gucururiza mu nkengero z'umujyi.

Ni nyuma y'u rupfu rw'umwe mu bazunguzayi wishwe n'abashinzwe umutekano mu mujyi wa Kigali azira ubucuruzi bw'akajagari.

Bamwe mu bakora ubwo bucuruzi babumazemo Igihe baravuga ko kuburandura burundu bisa n'ibitazashoboka.

Baravuga ko mu nkengero z'umujyi kuhabona abaguzi bitoroshye.

Kugeza ubu hamaze gupfa abantu batatu bazira ubucuruzi butemewe mu mujyi wa Kigali.

Icyegeranyo cy'umuryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu Human rights watch gitunga agatoki u Rwanda ko ruhonyora uburenganzira bwa muntu.

Kivuga ko ubutegetsi bw'u Rwanda busakumira abazunguzayi, indaya inzererezi n'abandi bafatwa nk'abadakenewe bukabafungira muri gereza izwi nko kwa Kabuga.

XS
SM
MD
LG