Inama mpuzamahanga ya 26 ku bukungu bw’ Afurika “World Economic Forum on Africa” iteganyijwe kubera i Kigali mu Rwanda ku itariki ya 11 kugeza ku ya13 z'uku kwezi kwa 5 umwaka wa 2016.
Iyi nama izitabirirwa n’abantu barenga 1200. Abo barimo abayobozi muri za Guverinoma, abayobozi mu bigo bikora ubushakashatsi, inganda, abayobora imiryango itari iya Leta, amadini, itangazamakuru n’abandi.
Insanganyamatsiko y'iyi nama “Guhuza umutungo wa Afurika binyuze mu guteza imbere ikoranabuhanga”.
Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki taliki 9 ukwezi kwa 5 umwaka wa 2016, minisitiri w’imari n’igenamigambi w’u Rwanda ambasaderi Claver Gatete ari kumwe na madame Elsie Kanza, umuyobozi wa World Economic Forum on Africa, bavuze ko bahisemo iyi nsanganyamatsiko kugira ngo Afurika nayo ijyane n’umuvuduko w’iterambere n’ikoranabuhanga ryihuta Isi irimo.
U Rwanda rurateganya gutangiza ikiswe “Kigali Innovation City”, ahantu hazaba hahuriza hamwe ibikorwaremezo n’ibyangombwa byose bishyigikira iterambere binyuze muri Siyanse na Tekinoloji.
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi Ambasaderi Claver Gatete yasobanuye ko u Rwanda nk’igihugu kizungukira byinshi kuri iyi nama, ndetse n’abaturage bakabona inyungu ihagije izaturuka ku banyamahanga benshi bazaza mu Rwanda.
Minisitiri Gatete yakanguriye abikorera ibyabo mu Rwanda kurushaho gutanga serivise nziza, kugira ngo abashyitsi bazitabira iyi nama mpuzamahanga ya 26 ku bukungu bw’Afurika bazabasigire inyungu ifatika.
Abikorera bo mu Rwanda cyane cyane abahanga ibintu bishingiye ku muco nyarwanda ndetse n’abafite inganda, babwiye Ijwi ry’Amerika, ko bazungukira cyane muri iyi nama.
Inama ya mbere nk’iyi yiga ku bukungu bw’Afurika yabereye muri Afurika y’Epfo mu 1990, izindi zibera muri Zimbabwe, Namibiya, Mozambique, Tanzaniya Etiyopiya, Ndetse na Nigeriya yabereyeyo umwaka wa 2014.
Usibye abakuru baza guverinama, abahagarariye ibigo nk’amabanki ndetse n’abashakashatsi nabo bazitabira iyi nama. Bitagenyijwe ko iyi nama izaba irimo n’abakuru b’ibihugu bageze kuri 6 b'Afurika
Ni inkuru y’umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika i Kigali mu Rwanda Assumpta Kaboyi.