Uko wahagera

Imvura n'Inkangu Byahitanye 49 mu Rwanda


Imvura idasanzwe mu karere ka Gakenke
Imvura idasanzwe mu karere ka Gakenke

Imvura idasanzwe yaguye mu ijoro ryo kuwa gatandatu rishyira ku cyumweru yahitanye abantu bagera kuri 50 mu bice bitandukanye by'igihugu.

Ariko by'umwihariko iyi mvura yahitanye abantu 34 mu karere ka Gakenke mu ntara y'amajyaruguru nk'uko byemejwe n'ubuyobozi bw'ako karere.

Mu kiganiro yahaye Ijwi ry'Amerika, bwana Deogratias Nzamwita yavuze kw’ abantu 34 ari bo bamaze kumenya ko bishwe n'inkangu mu mirenge ya Nemba, Mataba, Coko n'ahandi.

Uyu muyobozi yavuze kandi ko kuva mu gitondo cyo ku Cyumweru kugeza ku mugoroba umuhanda Kigali- Musanze wari wafunzwe kubera ibitengu byari byuzuye umuhanda. Ibinyabiziga byagombaga kuzenguruka mu karere ka Ngororero kugira ngo bibashe kugera i Kigali mu murwa mukuru, Musanze na Rubavu.

Uretse abo bantu bapfuye, ubuyobozi bwa Gakenke bwavuze ko hari n'amazu asaga 400 yasenyutse burundu, abayabagamo bakaba badafite aho bikinga .

Nzamwita yabwiye Ijwi ry'Amerika ko kugeza ubu ubuyobozi bwa Gakenke bwamaze kuvugana na Minisiteri yita ku biza bemeranya kw’iyi minisitere kur’ uyu wa mbere ibagezaho amasanduku yo gushyingura abishwe n'imvura.

Yavuze kandi ko haza gutangwa amabati n'ubundi bufasha bw'ibanze ku miryango yasizwe iheruheru n'imvura.

Ministeri yita ku biza yabwiye televisiyo y'igihugu ko abamaze guhitanwa n'imvura mu gihugu hose ari 49.

Ikiganiro Eric Bagiruwubusa yagiranye kuri telefone n'umuyobozi w'akarere ka Gakenke bwa Deogratias Nzamwita mwagikurikira hano.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:34 0:00

XS
SM
MD
LG