Uko wahagera

Iraq: Umutuzo uri Baghdad Ntawe Uzi Icyo Uhatse


Mu murwa mukuru wa Iraki, Bagdad kuri uyu wa mbere hari umutuzo usesuye. Kuwa gatandatu abigaragambyaga bari biroshye mu karere kitwa mpuzamahanga, bagabanyije urusaku, kandi bahavuye bajya mu birori by’idini by’abashiyite, aho bizihije ikinyejana cya munani cya Imam Moussa al-Khadhim.

Umuyobozi w’abigaragambyaga Muqtada al-Sadr, yumvikanishije ko kuwa gatanu ashobora gusubira mu karere, ahari ingoro y’inteko ishingamategeko, za ambasade z’ibihugu by’amahanga n’imiryango mpuzamahanga.

Abadepite benshi bahunze ako karere, mu mpera z’icyumweru ubwo abambari ba al-Sadr binjiye mu nteko ishingamategeko bashaka guverinema nshya.

Igihe bashaka gusubirirayo cyangwa niba banashaka gusubirayo ntabiramenyekana. Depite Serwan Sereni yabwiye Ijwi ry’Amerika ko inama yihutirwa hagati ya prezida wa Iraq Fuad Masum, minisitiri w’intebe Haider al Abadi n’umuyobozi w’abarwanyi, ntiyabashije kugira icyo yumvikanaho ku kigomba gukurikiraho.

XS
SM
MD
LG