Uko wahagera

Kwizihiza Umunsi w’Abakozi kw'Isi


Trump Protest, LA
Trump Protest, LA

Italiki ya mbere y’ukwezi kwa gatanu ni umunsi w’abakozi. Uyu munsi wizihijwe abakozi n’impirimbanyi ziharanira uburenganzira bw’abakozi bakora ingendo n’ibiterane mu mujyi itandukanye bahimbaza abakozi mu mpande zose z’isi.

Muri uyu mwaka, umunsi w’abakozi wahuriranye n’umunsi w’icyumweru. Ariko ntibyabujije ababyiyemeje gukora ibiterane mu rwego rwo gushyigikira abakozi n’uburenganzira bwabo. Muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, abantu ibihumbi bateraniye ahantu hatandukanye mu gihugu bashishikajwe n’ikibazo cy’abimukira n’uburenganzira bw’abakozi.

Polise yarashe urusenda mu bigaragambyaga ku munsi w’abakozi, mu mujyi wa Seattle uherereye mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bwa Amerika muri leta ya Washington. Abategetsi bavuga ko polise yataye muri yombi abantu 9 kandi ko abapolisi batanu bakomerekeye muri ako kaduruvayo. Meya wa Seattle Ed Murray yamaganye icyo yise “urugomo rudafite ishingiro” rwakorewe abantu bigaragambyaga mu mahoro ku wa mbere mu gitondo.

I Los Angeles, bamwe mu bigaragambyaga ku munsi w’abakozi bari bafite amabendera ya Mexique n’ibindi bimenyetso byamagana Donald Trump uri imbere mu bahatanira guhagararira ishyaka ry’abarepubulika mu matora ya prezida ataha. Trump ashaka kwubaka urukuta hagati ya Mexique na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika kugirango ahagarike abinjira mu gihugu mu buryo bunyuranije n’amategeko.

Kuva i Moscou mu Burusiya kugera i Madrid muri Esipanye abakozi bahagurukiye gusaba kwongererwa umushahara, guhabwa uburyo bwiza bwo gukoreramo akazi kabo, no kudatakaza akazi bya hato na hato, mu gihe ibihugu bihanganye n’ibibazo by’ubukungu budafashije hamwe n’ikibazo kiremereye cy’ibura ry’imirimo.

Polise y’Ubufaransa n’iya Turukiya zarashe ibyuka biryana mu maso mu bigaragabyaga ku munsi w’abakozi ubwo higaragazaga umwuka mubi muri ibyo bihugu byombi. Ibihu bigizwe n’ibyuka biryana mu maso byari bitwikiriye urubuga rwitwa , La Place de la Nation, i Paris mu Bufaransa aho urubyiruko rwari rwariye karungu rwari ruhanganye n’abasilikare bashinzwe umukwabu rusakuza ruvuga ngo “ Buri wese yanga polisi”.

XS
SM
MD
LG