Uko wahagera

Rwanda: Kwirukana Abakozi Birahombya Leta


Buri mwaka leta ihomba amafaranga agera kuri miliyoni 100 y'u Rwanda, bitutse ku byemezo bifatirwa abakozi bayo mu buryo budakurikije amategeko.

Mu cyegeranyo komisiyo y’igihugu ishinzwe abakozi ba leta yashyzie ahagaragara kuwa kane taliki 28 ukwezi kwa 4 umwaka wa 2016, iyi komisiyo yerekanye ko leta yahombye miliyoni zisaga 500 z'amafaranga y'u Rwanda mu myaka itatu ishize. Ibyo byatewe n’ibyemezo bidakurikije amategeko abakoresha bagiye bafatira abakozi badakoresheje ubushishozi.

Ibi byatumye abakozi bagera kuri 264 bashora leta mu manza maze batsindira akayabo ka miliyoni zisaga Magana atanu mu mafaranga y’u Rwanda.

Mu 2009-2012 iyo komisiyo yari yasanze leta yaratsindiwe amafaranga miliyoni zigera kuri 300. Ubu ayo leta y'u Rwanda yatsindiwe mu mwaka wa 2012-2015, arenga miliyoni 500 z'amanyarwanda.

Komisiyo ivuga ko aho kugirango abakoresha bahindure imyitwarire ahubwo bagenda barushaho gukora amakosa.

Komisiyo yatangarije iyo mibare mu nama nyunguranabitekerezo yagiranye n’abayobozi batandukanye bo mu nzego za leta. Abo barimo abayobozi b’ibigo, abanyamabanga bahoraho muri za minisiteri n’abashinzwe abakozi mu nzego za leta.

Komisiyo isaba abayobozi kurushaho kugendera ku mategeko kugirango birinde amafaranga leta icibwa.

Umunyamakuru Assumpta Kaboyi uri i Kigali ni we utugezaho iyi nkuru.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:11 0:00

XS
SM
MD
LG