Uko wahagera

Rwanda: Barize Ariko Babuze Akazi


Ubuyobozi bw'umujyi wa Kigali mu Rwanda bwaramukiye mu gikorwa cyo guhuza abashaka akazi n'abikorera mu rwego rwo guhangana n'ubushomeri bwugarije igihugu.

Imibare y'ikigo cy'igihugu cy'urubyiruko mu Rwanda yo mu mwaka wa 2015 igaragaza ko ikigero cy'ubushomeri mu Rwanda cyibasiye kuruta urubyiruko mu mijyi. Buvuga ko mu mujyi wa Kigali honyine kiri kuri 11%.

Ikibazo cy'ubushomeri mu Rwanda cyugarije kuruta urubyiruko. Ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare kigaragaza ko abarangiza amashuri makuru na za kaminuza bari kuri 13%.

Ubutegetsi bw'u Rwanda bugira inama abarangiza amashuri makuru na za Kaminuza ntibibabesheho ko bajya basubira inyuma bakiga amasomo yo kwihangira imirimo. Ariko abaganiriye n'Ijwi ry'Amerika bumvikanisha ko kwihangira imirimo mu Rwanda bitoroshye kubera kubura igishoro cyo gutangiza.

Intumbero ya leta y'u Rwanda buri mwaka ni uguhanga imirimo mishya idashingiye ku buhinzi ingana n'ibihumbi 200. Kugeza ubu ntibirashoboka kuko leta y'u Rwanda ivuga ko mu mwaka wa 2015 yahanze imirimo 14600.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa ni we wakurikiranye iyi nkuru.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:01 0:00

XS
SM
MD
LG