Uko wahagera

Al-Shabab Yishe Abasilikali 8 ba Leta


Muri Somaliya, Al-Shabab yahitanye abasilikali umunani ba leta mu gico yabateze mu mujyi wa Baidoa, mu majyepfo y’igihugu. Abandi basilikali 13 bakomeretse, nk’uko igisilikali cya Somaliya cyabitangarije Ijwi ry’Amerika, ishami ry’igisomali.

Hagati aho, umutwe wa Leta ya Kiyisilamu uremeza ko ari wo wateye abasilikali b’Afrika yunze ubumwe muri Somaliya, AMISOM, ejo kuwa mbere mu mudugudu witwa Tredici, mu nkengero z’umurwa mukuru wa Somaliya, Mogadishu. Ariko umuvugizi w’AMISOM, Joseph Kibet, arabihinyura. Yabwiye Ijwi ry’Amerika, ati: “Sinemera rwose ko ari Leta ya Kiyisilamu. Jye ndibwira ko ari agaco ka al-Shabab.”

Nta musilikali w’AMISOM wagize icyo aba muri icyo gitero.

XS
SM
MD
LG