Uko wahagera

Sudani: Riek Machar Yagarutse i Juba


Muri Sudani y’Epfo, Riek Machar yagarutse i Juba uyu munsi. Amaze kuhagera yahise arahira, yimikwa mu milimo ya visi-perezida wa mbere wa Repubulika.

Mu ijambo rye muri uwo muhango, Perezida Salva Kiir yavuze ko we na Machar bagiye kwihutira gushyiraho guverinoma y’ubumwe, nk’uko iteganijwe mu masezerano y’amahoro. Naho Machar yavuze ko nta mananiza azashyira ku mukuru w’igihugu.

Riek Machar yahoze n’ubundi ari visi-perezida wa Repubulika. Mu kwezi kwa kalindwi mu 2013, Perezida Salva Kiir yaramwirukanye kuri iyi milimo. Mu kwezi kwa 12 kwakulikiyeho, Machar yatangije intambara, yagejeje ku masezerano y’amahoro mu kwezi kwa munani gushize. Intambara yahitanye abantu ibihumbi n’ibihumbi, ituma abandi barenga miliyoni ebyili baba impunzi.

Riek Machar yari amaze icyumweru kirenga yanga kujya i Juba, kubera ikibazo ku mubare w’abasilikali be n’intwaro zabo bagomba kumurinda. Amaherezo, yemerewe abasilikali bagera kuri 200. Mu ntwaro zabo, harimo za mitrailleuses, cyangwa machine guns, 20, n’imbunda 20 zirasa grenades za roquettes

XS
SM
MD
LG