Uko wahagera

Impirimbanyi Yishwe muri Bangladeshi


Mu gihugu cya Bangladeshi haravugwa urupfu rw’impirimbanyi mu by’uburenganzira bwabakundana bahuje ibitsinda na mugenzi we, mu murwa mukuru Dhaka.

Xulhaz Mannan yishwe n’abantu batanu bagizwe n’intangondwa za kiyisilimu ubwo bamusangaga mu nzu ye. Ibyo byihebe byinjiye mu nzu ye byiyoberanyije nkaho ari abakozi b’iposita. Nyuma yo gukora ayo mahano, ibyo byihebe byumvikanye bisakuza “Allahu Akbar” bivuze ngo Imana niyo nkuru.

Mannan yari asanzwe akorera ikigo cya leta zunze ubumwe z’Amerika gitsura amajyambere USAID. Yigeze no gukorera ambassade ya leta zunze ubumwe z’Amerika iri I Dhaka.

Ambassaderi w’Amerika mu gihugu cya Bangladeshi Marcia Bernicat, yamaganye ubwo bwicanyi. Yasabye igihugu cya Bangladeshi gukora iperereza, abakoze ubwo bwicanyi bagashyikirizwa ubutabera.

Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu Amnesty International nawo wamaganye ubwo bwicanyi.

XS
SM
MD
LG