Uko wahagera

Abanyarwanda 13 Bahunze Zambiya


Abanyarwanda bavuye muri Zambiya nyuma yo guhohoterwa
Abanyarwanda bavuye muri Zambiya nyuma yo guhohoterwa

Kuva abanyamahanga batangira guhohoterwa mu gihugu cya Zambiya mu cyumweru gishize u Rwanda rumaze kwakira abaturage barwo 13 bavuye muri icyo gihugu.

Abaganiriye n'Ijwi ry'Amerika bakomoka mu bice bitandukanyeby'u Rwanda. Bavuga ko bagiye muri Zambiya kuhakorera ubucuruzi kuko babonaga mu gihugu cyabo butagenda.

Bakimara guhohoterwa bavuga ko bahungiye mu buyobozi bwa Ambassade y'u Rwanda muri Zambiya ari na bwo bwabafashije mu mirimo yo gutaha mu Rwanda.

Hakunze kumvikana abacuruzi b'abanyarwanda bahitamo kwimurira ibikorwa byabo mu bihugu by'amahanga, na Zambiya irimo kubera ikibazo cy'imisoro ihanitse mu Rwanda.

Abaganiriye n'Ijwi ry'Amerika bemeje ko imisoro yo muri Zambiya iri hasi bagereranyije n'iyo mu Rwanda. Ku rundi ruhande ariko bakanenga ikibazo cy'umutekano muke na ruswa irangwa muri icyo gihugu.

Abanyarwanda bavuye muri Zambiya bahise basubira mu miryango yabo. Bamwe muri bo baremeza ko igihe umutekano waboneka basubira gushakira imibereho muri Zambiya

XS
SM
MD
LG