Abavoka baburanira imiryango 60 y’abahohotewe mu Burundi bagejeje ikirego ku mushinjacyaha wa ICC barega umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’Uburundi.
Mu itangazo bashyize ahagaragara, baramushinja icyaha cyo gutambamira ubutabera bahereye ku itangazo ry’umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’Uburundi ryo ku italiki ya 29 y’ukwezi gushize, avugamo ko atazi ikirego cy’iriya miryango 60 muri ICC.
Ku baburanira iyi miryango, birerekana ko umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’Uburundi atigeze akora anketi ku bwicanyi buri mu gihugu kandi ko ashaka gusibanganya ibimenyetso.
Iri tangazo ry’ababuranira imiryango 60 y’Abarundi ryashyizweho umukono na Me Armel Niyongere wo mu rugaga rw’Uburundi, Me Bernard Maingain wo mu rugaga rw’I Buruseli mu Bubiligi, na Me Lef Forster wo mu rugaga rw’i Paris mu Bufaransa.