Uko wahagera

USA Irasabwa Guhagarika Jenoside I Darfur


Imyigaragambyo yo kwamagana jenoside muri Darfur
Imyigaragambyo yo kwamagana jenoside muri Darfur

Abantu bakomoka muri Darfur baba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika bari mu bikorwa byo kwamagana jenoside ibera iwabo. Ibyo bikorwa bigomba kumara icyumweru bizarangira mu cyumweru gitaha.

Muri byo, harimo imyigaragambyo y’iminsi ibili n’undi munsi wa gatatu wo kwiyicisha inzara imbere ya Maison Blanche aho perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika akorera. Bavuga ko guverinoma ya Perezida Barack Obama idakora ibishoboka byose kugirango ihagarike jenoside yo muri Darfur. Baramusaba kohereza ingabo muri Darfur. Barasaba kandi ko guverinoma ya Sudani ibiryozwa.

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga ya Leta zunze ubumwe z’Amerika, ibinyujije mu ishami ry’Ijwi ry’Amerika rishinzwe Sudani y’Epfo, yavuze ko igishishikaje Leta zunze ubumwe z’Amerika cya mbere na mbere ari amahoro arambye.

Mu baregwa jenoside yo muri Darfur, harimo Perezida Omar al-Bashir wa Sudani. Mu 2009 no mu 2010, Urukiko Mpanabyaha mpuzamahanga ruhoraho, ICC, rwasohoye impapuro zo kumuta muri yombi.

XS
SM
MD
LG