Uko wahagera

Rwanda: Igitero cyo muri Rubavu Ntikirasobanuka Neza


Amakuru aturuka mu karere ka Rubavu mu ntara y'Uburengerazuba bw'u Rwanda aravuga ko hari igitero cyagabwe mw'ijoro ryo kuwa gatanu taliki ya15 ukwezi kwa 4 umwaka wa 2016.

Umunyamakuru wa Kigali Today, ikinyamakuru gikorera imbere mu gihugu cy'u Rwanda, yemereye Ijwi ry’Amerika ko yageze ahabereye imirwano, ivugwa ko yashyamiranije ingabo z'u Rwanda na FDLR.

Uwo munyamakuru yavuze ko yabonye inkuta z'amazu ziriho amaraso. Syldio Sebuharara yemeje ko nta murambo n’umwe yabonye ariko ko abaturage bo mu murenge wa Bugeshi bamwemereye ko babonye FDLR yashinze imbunda zirasa mu Rwanda.

Ikinyamakuru Umuseke.rw na cyo gikorera imbere mu gihugu cyanditse ko hari abapolisi 3 ku ruhande rw'u Rwanda baguye muri iyo mirwano yabereye mu umurenge wa Bugeshi.

Iki kinyamakuru cyabwiye Ijwi ry’Amerika ko hari umuntu wabonye iyo mirambo agiha amakuru, ariko yifuza ko umwirondoro we utajya ahagaragara.

Umuvugizi wungirije w'igisirikare mu Rwanda yemereye Ijwi rya Amerika ko iki gitero cyabayeho. Liyetona Koloneli Rene Ngendahimana yahakanye amakuru ko hari umusirikare w'ingabo z'u Rwanda wapfuye.

Mu mpera z'ukwezi kwa gatatu ikindi gitero kitiriwe FDLR cyaguyemo umusirikare umwe ku Gisenyi. U Rwanda rwemeje ko yari ku ruhande rwa Repubulika ihanira demokarasi ya Kongo.

Mu kiganiro n'abanyamakuru Perezida Kagame yabajijwe ku cyo u Rwanda ruri gukora mu gihe hari amakuru avuga ko ibihugu bituranyi bicumbikiye abatera u Rwanda.

Perezida Kagame yizeje ko igihugu cye cyiteguye umunota ku wundi guhangana n'umwanzi wagitera. Yagize ati "iyaba bari bagize vuba ngo nkwereke... Abo bibeshya ngo badutera.... Ndimo ndaribwaribwa".

XS
SM
MD
LG