Uko wahagera

USA: John Kerry Yasuye Urwibutso rwa Hiroshima


Ba minisitiri b'ububanyi n'amahanga b'ibihugu bya G-7, ku rwibutso rwa Hiroshima mu Buyapani
Ba minisitiri b'ububanyi n'amahanga b'ibihugu bya G-7, ku rwibutso rwa Hiroshima mu Buyapani

Mu ruzinduko rwe mu Buyapani, John Kerry yavuze ko kuba yasuye Hiroshima mu Buyapani byamukoze ahantu. Yongeyeho ko byamuteye ishema kuba ari we sekereteri wa deparitoma ya leta y’Amerika wa mbere usuye uwo mujyi wasenyutse nyuma y’uko Amerika iteye bombe ya kirimbuzi, intambara ya kabiri y’isi yose iri hafi kurangira.

Ibi yabivuze hasojwe inama y’iminsi ibiri y’itsinda G7 y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga. Mu byari biteganyijwe harimo no gusura urwibutso rw’intambara ya kabiri y’isi yose ahibukwa abaguye i Hiroshima.

Kerry yavuze ko gusura urwibutso "Hiroshima Peace Memorial Park" bikora ku mutima buri wese nk’ikiremwa muntu.

Yongeyeho ko azasaba Perezida Obama agasura Hiroshima ubwo azaba ari mu nama y’abakuru b’ibihugu byo mu itsinda G-7 mu Buyapani mu kwezi kwa gatanu umwaka wa 2016. Kerry yavuze ko yizeye ko prezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika azaba umwe mu bazasura uwo mujyi.

Yongeyeho ko Obama yagaragaje ko abyifuza ariko atazi niba gahunda ya perezida mu ruzinduko rwe ruri imbere mu Buyapani izabimwemerera.

Inama y’abaminisitiri w’ububanyi n’amahanga b’itsinda G-7 yibanze ku kubuza intwaro nikeleyeri gukwirakwira hamwe no gufasha itwaro hasi.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Ubuyapani Fumio Kishida yabajijwe ku byo Donald Trump umukandida w’umurepubulika w’Amerika yashatse kwumvikanisha ko Ubuyapani na Koreya y’Epfo byagombye kugira intwaro nikeleyeri bityo kurambiriza kuri Amerika ngo ibarindire umutekano bikagabanuka.

Minisitiri Kishida yasubije agira ati:“Kuri twe kugira intwaro nikeleyeli ni ibintu tutanarota”.

XS
SM
MD
LG