Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatandatu taliki 9 ukwezi kwa 4 umwaka wa 2016 umukuru w'u Rwanda Paul Kagame yifatanyije n'abanyarwanda mu muhango wo kwibuka jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.
Ni umuhango wabimburiwe n'urugendo rwo kwibuka/walk to remember rwahereye ku ngoro y'inteko ishinga amategeko rwerekeza kuri sitade Amahoro.
Mu ijambo perezida Kagame yagejeje ku bitabiriye uyu muhango yavuze ko abahekuye u Rwanda, n'uyu munsi bakigaragaza ibitekerezo byo gusenya igihugu.
Perezida Kagame yavuze ko abakora ibyo, bikiri mu magambo gusa kuko bitashoboka kongera guhungabanya u Rwanda.
Yavuze ko abagerageza kubikora batamenya icyabakubise.
Umukuru w'u Rwanda yavuze ko abanyarwanda batakora ibitangaza byo kugarura abo batakaje ariko ko bafite ubushobozi bwo kubaka ubuzima bwabo no kuburinda ngo butaba bwahungabana.
Yavuze ko u Rwanda ruzafatanya n'amahanga mu gukomeza gukumira ko hagira ahandi haba Jenoside
Mu kiganiro n'abanyamakuru ku kijyanye no kuba bamwe mu bategetsi b'u Burundi bashinja u Rwanda gukabiriza ibibera iwabo ko bishobora kubyara jenoside, Perezida Kagame yavuze ko nta cyo yavuga ku by'i Burundi.
Yasabye ko iby'abarundi abanyarwanda babirekera abarundi, kabone n'iyo baba batuka abanyarwanda.
Ku kuba u Burundi bushinjwa gucumbikira abatera u Rwanda umunota ku wundi, bwana Kagame yashimangiye ko bibaye ari byo yashimishwa n'uko batera u Rwanda vuba ubundi bakibonera. Yagize ati:"Iyaba babikoraga vuba ngo mberekeā.
Ku bifuje kumenya niba uruzinduko perezida wa Tanzania John Pombe Magufuli aheruka kugirira mu Rwanda rushobora gutuma abanyarwanda birukanywe muri icyo gihugu babona imitungo yabo, umukuru w'u Rwanda yavuze ko icy'ibanze ari uko hari imigenderanire myiza ku bihugu byombi. Avuga ko mibano ari myiza.