Uko wahagera

ONU Irasuzuma Inkomoko y’Urugomo Ndengakamere


Ban Ki-moon mu nama i Geneve mu Busuwisi
Ban Ki-moon mu nama i Geneve mu Busuwisi

ONU irahamagarira igikorwa rusange, mu kurwanya urugomo rw’abahezanguni.

Umunyamabanga mukuru wa ONU Ban Ki-moon yabwiye intumwa zirenga 700 mu nama yabaye bwa mbere; yiga ku buryo bwo gukumira urugomo ndengakamere ko basuzuma ikibazo bagiturutse mu mizi, bakareba igitera urwo rugomo kugirango bazabashe kurutsinda.

Ibikorwa by’urugomo ndengakamere rw’iterabwoba si ibya none. Bimaze imyaka n’imyaniko, cyakora umunyamabanga mukuru wa ONU Ban Ki-moon avuga ko tekinoloji nshya nka Smart phone, hamwe n’imbuga nkoranyambaga, ndetse n’uburyo bugezweho bwo gutwara abagenzi byatumye ibikorwa by’iterabwoba bikwirakwira nka kanseri.

Bwana Ban yavuze ko kurwanya ibyo bikorwa hibandwa ku mutekano no ku bikorwa bya gisilikare byagize akamaro. Yongeraho ariko ko ubwo buryo bufite aho butarenga kandi ko akenshi ntacyo bugeraho kinini.

Ban yongeyeho ko igihe kigeze ngo hageragezwe uburyo bushya, mu guhashya urugomo rw’abahezanguni. Ati: "Nkeka ko dukwiye gushyira ingufu kandi takarushaho kwibanda ku buryo bwo gukumira urwo rugomo".

Niyo mpamvu asanga hagomba gusuzumwa inkomoko y’urwo rugomo; kakarebwa igituma abantu cyane cyane urubyiruko rwishora mu mitwe y’iterabwoba, nk’uwa Leta ya Kiyisilamu n’uwa Boko Haram.

XS
SM
MD
LG