Uko wahagera

Rwanda: Perezida Kagame na Magufuli mu Kwibuka22


Kwibuka22 mu Rwanda
Kwibuka22 mu Rwanda

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ari kumwe na mugenzi we wa Tanzaniya Dr John Pombe Magufuli bacanye urumuri rw’icyizere mu gutangiza iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 22.

Abayobozi bombibanashyize indabo ku mva rusange zishyinguwemo abazize Jenoside ndetse bunamira abahashyinguwe.

Uyu muhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwubatse ku Gisozi mu murwa w'u Rwanda Kigali. Muri urwo rwibutso, hamaze gushyingurwa imibiri y’abazize Jenoside irenga ibihumbi 250. Muri uyu muhango, Perezida Kagame ntabwo yavuze ijambo nk’uko byari bisanzwe. Perezidansi y’u Rwanda yasobanuye ko aza kugeza ubutumwa bwe ku banyarwanda nyuma yo gukora Urugendo rwo Kwibuka ruza gutangirira ku Nteko Nshingamategeko y’u Rwanda rukagera muri Sitade Amahoro kuri uyu mugoroba.

Umuhango wo kwibuka kandi wakozwe mu turere twose tw'igihugu, ndetse no mu bice bimwe na bimwe by’isi, ahari za Ambasade z’u Rwanda ndetse n’ahandi hatuwe n’Abanyarwanda.

XS
SM
MD
LG