Uko wahagera

Rwanda: Abana Batangiye Gukurwa kwa Kabuga


Aba mbere batangiye kurekurwa kuri uyu wa kabiri. Byari ibyishimo ku bana, kuko bavugaga ko bataye ubuzima bubi babagamo muri icyo kigo cyo kwa Kabuga. Akarere ka Gasabo ni ko kabimburiye utundi turere, gukura abana mu kigo cyo kwa Kabuga bagashyikirizwa ababyeyi babo.

Ni umuhango wari witabiriwe n’abayobozi b’akarere, ndetse n’abashinzwe imibereho myiza ku mirenge bafashaga abana n’ababyeyi babo kugera ku mirenge y’iwabo.

Ikibazo cy’abana bo mu muhanda cyatangiye kumvikana cyane mu ntangirio z’uyu mwaka wa 2016, ndetse abayobozi bakuru b’igihugu bagira icyo bakivugaho. Mu mwiherero uherutse wahuje abayoboi bakuru b’igihugu bagarutse ku cyibazo cy’abana bo mu muhanda.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda Assumpta Kaboyi ni we wakurikiranye iyi nkuru.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:19 0:00

XS
SM
MD
LG