Uko wahagera

Batatu Bashinjwe Iterabwoba I Buruseli


Ubushinjacyaha mu gihugu cy’Ububiligi, bwashinje abantu batatu kugira uruhare mu bikorwa by’iterabwoba. Ibi bibaye nyuma y’ibitero byagabwe I Buruseli byahitanye abantu 35.

Itangazo ryasohowe n’ibiro by’ubushinjacyaha rivuga ko undi muntu wa kane wari wafashwe yarekuwe kuri iki cyumweru.

Abo bagabo ubushinjacya bushinja uruhare mu bikorwa by’iterabwoba ni Yassine A, Mohamed B na Aboubaker O. Nta bindi bisobanure birenze byatanzwe. Ntibunavuga ko abo bantu hari aho bahuriye n’ibitero byagabwe I Buruseli.

Bimaze kumenyekana ko abanyamerika bane bari mu baguye muri ibyo bitero. Kuri iki cyumweru Perezida Barack Obama wa Leta zunze ubumwe z’Amerika yahamagaye kuri telefoni imiryango ya Justin na Stephanie Shults kubihanganisha no kubafata mu mugongo.

XS
SM
MD
LG