Uko wahagera

John Kerry Yihanganishije Ababiligi


Ministiri w’Ububanyi n’amahanga wa USA John Kerry abonana na Ministiri w’Intebe w’Ububiligi Charles Michel
Ministiri w’Ububanyi n’amahanga wa USA John Kerry abonana na Ministiri w’Intebe w’Ububiligi Charles Michel

Ministiri w’Ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika John Kerry kuri uyu wa gatanu yabonanye na Ministiri w’Intebe w’Ububiligi Charles Michel amugezaho ubutumwa bw’akababaro nyuma y’ibitero by’iterabwoba byagabwe I Buruseli.

Kerry yijeje Ububiligi inkunga mu bijyanye n' iperereza no gufasha kuburizamo ibikorwa by’iterabwoba mu bihe biri imbere.

Kerry kandi, yifatanyije nabatuye umurwa mukuru w’Ububiligi avuga “We are Brussels” bishatse kuvuga ko “Turi Abanyaburuseli”, imvugo ikoreshwa kwifatanya no gufata mu mugongo abatuye Buruseli.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Kerry yikomye abagize uruhare mu bitero byo kuwa kabili, avuga ko isi itazigera icika integer mu rugamba irimo rwo kurwanya no gutsinda imitwe y’intagondwa ikora iterabwoba.

Ibitero by’Iburuseli byahitanye abantu 31. Muri bo harimo Abanyamerika babiri nkuko tubikesha ubuyobozi.

XS
SM
MD
LG