Uko wahagera

Buruseli: Umunyarwandakazi Yahakomerekeye


Zaventem, ni ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Buruseli, umurwa mukuru w'Ububiligi
Zaventem, ni ikibuga cy'indege mpuzamahanga cya Buruseli, umurwa mukuru w'Ububiligi

Umurwa mukuru w'Ububiligi ibisasu bitatu byaturitse muri iki gitondo cyo kuwa kabiri mu ma saa mbiri.

Bibiri byaturikiye ku kibuga cy’indege Zaventem, ikindi kibera kuri sitasiyo ya metro mu murwa mukuru w’ububiligi rwagati mu maa sayine.

Ibitangazamakuru byo mu karere bivuga ko abantu byibura 26 bapfuye, abandi 130 bagakomereka.

Ikigo gishinzwe gutwara abagenzi i Buruseli, kivuga ko abantu 15 bishwe, abandi 55 bakomeretse muri cyo gitero cyabaye nyuma gato y’ibyabereye ku kibuga cy’indege.

Mu bakomerekeye muri ibyo bitero byabaye mu Bubiligi, harimo umunyeshuri w’umunyarwandakazi. Ibyo byemezwa na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi Olivier Nduhungirehe wavuganye n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eddie Rwema.

please wait

No media source currently available

0:00 0:03:20 0:00

XS
SM
MD
LG