Uko wahagera

Ntaganzwa Ladislas Yagaruwe mu Rwanda


Ladislas Ntaganzwa agejejwe ku kibuga cy'indege i Kigali
Ladislas Ntaganzwa agejejwe ku kibuga cy'indege i Kigali

Ku manywa yo ku cyumweru taliki 20 ukwezi kwa 3 umwaka wa 2016, nibwo u Rwanda rwakiriye bwana Ladislas Ntaganzwa ukekwaho ibyaha bya jeniside ngo rubimuburanishe.

Ntaganzwa ufite imyaka 54 y’amavuko akurikiranywe ibyaha bitanu bikomeye kandi bidasaza bya jenoside n'ibyibasiye inyokomuntu.

Ni ibyaha ubushinjacyaha bumukekaho ko yabikoze mu myaka ya za 90 na 94 aho yari Burugumesitiri wa Komini Nyakizu ari na yo avukamo. Aha kandi ni naho yari umukuru w'ishyaka MRND ryari ku butegetsi mu gihe cya jenoside.

Ladislas Ntaganzwa yafatiwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera z'umwaka ushize wa 2015.Yari yarashyiriweho impapuro zimuta muri yombi zatanzwe n'u Rwanda ku bufatanye n'urugereko rwasimbuye urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda rukorera i Arusha.

Bwana Samuel Akorino ukuriye, Urugereko rwasimbuye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha i Arusha yavuze ko yizeye ko u Rwanda ruzatanga ubutabera bunoze kuri Ladislas Ntaganzwa.

Abaye uwa mbere woherejwe n'uru rugereko (MICT) rwasimbuye urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ICTR)

Ni inkuru y'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa uri i Kigali mu Rwanda.

please wait
Embed

No media source currently available

0:00 0:03:38 0:00

XS
SM
MD
LG