Uko wahagera

FIFA Irishyuza Amerika Amafaranga


Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru kw’isi FIFA rirasaba Leta zunze ubumwe z’Amerika kwishyura indishyi z’amafranga yambuwe abahoze ari abayobozi bayo bashinjwe n’icyo gihugu. FIFA yagejeje ikirego cyayo ku bashijacyaha b’Abanyamerika mu mujyi wa New York.

Leta zunze ubumwe z’Amerika yashinje ibyaha bya ruswa abahoze ari abayobozi ba FIFA kubera inyerezwa ry’umutungo binyuze muri za ruswa.

Umuyobozi mushya wa FIFA Gianni Infatino, uherutse gutorwa kugirango asubize FIFA isura yayo yahagurukiye iki kibazo. Mw’ibaruwa n’izindi nyandiko byohererejwe abashinjacyaha, FIFA isaba ko imishahara ndetse n’indishyi z’inyungu byayisubizwa.

Inyandiko za FIFA zisobanura ku buryo burambuye ibyaha bivugwa byaba byarakozwe, birimo ruswa yatanzwe mu kwemerera Afurika y’Epfo kwakira irushanwa ry’igikombe cy’isi mu mwaka wa 2010. Ibi byose byashyizwe ahagaragara n’inzego z’ubutabera z’Amerika mu kwezi kwa 12 gushize. Inyandiko za FIFA ariko ntacyo zivuga ku buryo ibihugu by’Uburusiya na Qatar byemerewe kuzakira irushanwa ry’igikombe cy’isi mu mwaka wa 2018 na 2022.

Hakurikije ibivugwa n’abayobozi b’Amerika, abahoze ari abayobozi ba FIFA bemeye ibyaha bashinjwa, bemeye kuzatanga amafaranga miliyoni 190 z;amadolari y’Amerika. Ahubwo, FIFA isaba abayobozi b’Amerika gukora iperereza ku mutungo wa Jeffrey Webb, wahoze ari umuyobozi wa CONCACAF. Iri ni ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Amerika ya ruguru n’iyo hagati ndetse n’akarere ka Caraibes.

Muri rusange, abantu 42 barimo abayobozi ba FIFA n’abayobozi b’amasosiyete akorana na yo ni bo bashinjwe, hakurikije amategeko areba ibya ruswa

XS
SM
MD
LG