Uko wahagera

Rwanda: Ibigo by'Inzererezi Birakemangwa


Mu karere ka Nyabihu mu ntara y'uburengerazuba bw'u Rwanda, abahatuye bavuga ko abantu b'ingeri zitandukanye bafungirwa mu kigo cy'inzererezi cya Karago bagakubitwa bikabije.

Abigeze gufungirwa muri icyo kigo ndetse n'ababyeyi bavuga ko abana babo bakigezemo bemeza ayo makuru. Baravuga kandi ko bamwe mu batambutse muri icyo kigo byabaviriyemo n'ingaruka zo gupfa kubera inkoni.

Ubuyobozi bw'akarere ka Nyabihu burahakana ayo makuru, bukavuga ko ntawe ukubitirwa muri icyo kigo cy'inzererezi. Ubwo buyobozi busobanura kandi ko icyo abashinzwe ikigo bakora ari ukugorora abantu bafite imyitwarire mibi bakabatoza kubana neza n'abandi.

Icyegeranyo cy'umuryango mpuzamahanga urengera uburenganzira bwa muntu, Human Rights Watch cyo mu 2015 gitunga u Rwanda guhonyorera uburenganzira bwa muntu mu bigo by'inzererezi nka Gikondo hazwi nko kwa Kabuga mu mujyi wa Kigali. Ni ibirego u Rwanda rwamaganiye kure ruvuga ko nta cyiza uyu muryango waruvugaho.

Umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika Eric Bagiruwubusa mu Rwanda ni we wakurikiranye iki kibazo.

please wait

No media source currently available

0:00 0:05:28 0:00

XS
SM
MD
LG