Uko wahagera

Kameruni Yishe Abarwanyi Ba Boko Haram


Abana bahunze ibitero bya Boko Haram
Abana bahunze ibitero bya Boko Haram

Igisirikale mu gihugu cya Kameruni gifatanyije nicya Nigeriya cyatangaje ko cyabohoje amagana y’abantu yariyaragizwe ingwate n’umutwe w’iterabwoba wa Boko Haram.

Icyo gisirikale cyatangaje kandi ko cyishe abarwanyi barenga 100 ba Boko Haram. Abayobozi mu gihugu cya Kameruni bemeje ko banabohoye umujyi wa Kumahe uri mu majyarauguru y’igihugu cya Nigeriya hafi y’umupaka na Kameruni.

Ibiro ntaramakuru byabongereza Reuters byatangaje ko ministri ushinzwe itumanaho muri Cameroun, Issa Tchiroma Bakary, yababwiye ko abasirikare babiri ba Kameruni ari bo baguye muri iki gitero, abandi batanu barakomereka. Bwana Bakary yongeyeho ko igisirikare cyafashe intwaro n’amasasu bya Boko Haram, ndetse kinatahura ahatunganyirizwaga amabuye y’agaciro.

Kugeza ubu ntamakuru y’igenga yari yemeza ibyatangajwe na Kameruni. Hagati aho intumwa yihariye ya leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ko Amerika iteganya kohereza impugeke za gisirikale mu majyaruguru ya Nigeriya kugira inama igisirikale.

Ibi byemejwe n’umuyobozi wa Amerika mu kiganiro na Radiyo Ijwi ry’Amerika, ariko yirinda kuvuga byinshi kuri uwo mugambi. Ikinyamakuru The New York Times cyanditse ko abahanga mu bya gisirikale batanze icyifuzo cyuko izo ngabo zakoherezwa muri leta ya Borno. Amerika ifite abasilikare 200 mu gihugu cya Kameruni bafasha mu bikorwa byo gukoresha za ndege zitagira abadereva bita drones.

Amerika ishyira Boko Haram ku mwanya wa mbere mu mitwe y’iterabwoba ihitana abantu benshi ku isi.

XS
SM
MD
LG