Uko wahagera

Afuganisitani Izaganira n'Abatalebani muri Pakisitani


Muri Afuganistani, haravugwa itangizwa ry’ibiganiro by’mbona nkubone hagati ya guverinoma n’abahagarariye umutwe w’Abatalibani.

Biteganyijwe ko ibyo biganiro bizatangira mu cyumweru cya mbere cy’ukwezi kwa gatatu. Igihugu cya Pakisitani cyamaze kwemera kwakira ibyo biganiro.

Icyo cyemezo cyatangajwe kuri uyu wa kabiri, nyuma y’inama yahuje abadipolomate bahagarariye ibihugu by’Afuganistani, Pakisitani, Ubushinwa na Leta zunze ubumwe z’Amerika. Ibyo biganiro bigamije kugarura amahoro n’ituze mu karere.

Mw’ijambo yagejeje kuri izo ntumwa, minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Afuganistani Salahuddin Rabbani yahamagariye Abatalibani n’indi mitwe yitwaje intwaro kwitabira ibiganiro by’amahoro.

Umuyobozi w’umutwe wa Hizb-e-Islam Ghairat Baheer, yemereye Ijwi ry’Amerika ko bashobora kuzitabira ibyo biganiro.

Umutwe w’Abatalibani wo nturatangaza ku mugaragaro ko uzitabira ibyo biganiro ahubwo umaze iminsi ugaba ibitero ndetse ukaba umaze kwigarurira uduce tw’igihugu tukangana na 30 ku ijana muri uyu mwaka ushize.

Abajijwe n’Ijwi ry’Amerika niba bazitabira ibiganiro, umuvugizi w’Abaaalibani yanze kugira icyo avuga kuri ibyo biganiro. Ahubwo yashimangiye ko amahanga akwiye kwihutirwa gukura ingabo zayo muri Afuganistani.

XS
SM
MD
LG